Ubumenyi rusange ku mushinga (3) :

2. Gukusanya ibitekerezo :

Mugukusanya ibitekerezo rero hari ibyo ubanza kwibaza ubwawe, hari n'ibindi bitekerezo utara mu bandi bantu : abaturanyi, impuguke mubijyanye n'uwo mushinga wawe, abakora ibikorwa bisa n'ibiteganijwe mu mushinga wawe n' ibindi...........

Ibi bituma abandi bantu bagira uruhare mu mushinga wawe. Umuntu rero ntabwo ahubuka aritonda agatekerez, agashakisha imishinga yose ishoboka kandi ijyanye n'ubushobozi bwe.

Igihe wibaza uti ni ubuhe bwoko bw'umushinga ngiye gukora,wiha igisubizo ureba cyane cyane akarere ugiye gukoreramo. Wibaza niba ibyo ushaka kuzakora bikenewe koko muri ako karere.

Gukenerwa ariko ntibihagije,unareba niba abantu bahauye bafite ubushobozi bwo kugura ibyo wabateganyirije, niba amikoro yawe ahagije, niba ushobora kuzabona akanya n'ubushobozi bwo kuwucunga cyangwa uzawushinga abandi, niba ibikoresho fatizo bikenewe biboneka mu karere cyangwa bugufi yaho kugiciro cyiza n'ibindi........

Muguhitamo udushinga duto duciriritse,abahanga bavuze ko umuntu akwiye kwibanda cyane cyane mu bikenewe by'ibanze, ari ibiribwa, aho gutura n'icyo kwambara n'ibindi byibanze bikenerwa.

Abo bahanga rero basanze imishinga myinshi iri muri uru rwego ikunze kubona isoko.

Ibyerekeye akarere umushinga ukoreramo:

Gaherereye he? Karimo iyihe mirimo (iyibanzweho cyane)? Gatuwe n'abantu bafite iyihe mico?

Ni iyihe mishinga yiganje muri ako karere? Habuzemo iyihe mishinga? Ingorane zayo ni izihe? Umuti waba uwuhe?

Duhitemo umushinga:

Ibibazo by'ingutu biri mu karere ni ibihe? Dukurikije ubushobozi bwacu, umuti waba uwuhe?;

Ni ayahe mizero dufite y'uko uwo muti uatugeza ku cyo twifuza?

Tumenye abatugemurira ibicuruzwa, abaguzi n'abo dupiganwa :

Tuzagurirahe ibyo tuzakenera? Abagemu bacu bafite ubushobozi bwo gukomeza kugemura ntibice gahunda yo kugemura? Abaguzi bacu bazaturuka he? Dushobora kugura ibingana iki? Tuzamenyekanisha dute ibyo tuzakora? Ni inde ukora imirimo isa n'iyacu? Twakora iki ngo dushobore gupiganwa nabo?

Ibikoresho, ubushobozi n'ibikenewe :

Dukeneye ibihe bikoresho by'ibanze? (amazu,imashini,......) bizagurirwa hehe? Ibyo dusanganywe ni ibihe? Dukeneye abakozi bangahe? Bafite ubuhe bushobozi, bazacungwa bate? Ndi umwe mui abo bakozi? Bazahembwa gute? angahe? igihe? azava he? .......

Amafaranga dukeneye :

Dukeneye amafaranga angahe? Ayo dufite ni angahe? Ayo tubuze ni angahe? Hari imfashanyo cyangwa inguzanyo dukeneye? Twayisaba ryari? Twayisaba dute? Twayisaba nde? Ingwate dufite ni izihe? Zifite akahe gaciro? Ibihe byangombwa bikenewe?

Icyo duteze ku mushinga :

Twizeye kuzungukamo iki? Umushinga uzamarira iki akarere kacu? Uzakemura ibihe bibazo? Ubushobozi dufite bwo kwishyura ni ubuhe?

Ingaruka z'umushinga :

Ntiwangiza ibidukikije? Ntiwica umuco w'akarere, amategeko yemera ko twawushyira aho tuwuteganyiriza? Uzashobora gukora mu bwisanzure?

Icyitonderwa :

Bimwe mubisubizo by'ibi bibazo niby'umuntu aheraho akora disiye y'umushinga, nyo mpamvu umuntu agomba guhaguruka agashakisha ibitekerezo byose hirya no hino.


KANDA HANO UDUSURE Cg WIYANDIKISHE BIROROSHYE



Uko urubuga rukoreshwa:Kanda hano